in

Hamenyekanye igitsina cy’umwana Meddy na Mimi bagiye kwibaruka

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya a 23 Werurwe nibwo umuhanzi ukomeye Ngobo Medard wamamaye ku izana Meddy yatangaje ko agiye kwibaruka we n’umugore we imfura yabo. Ubwo yasohoraga ifoto y’umugore we atwite abantu bagize urujijo batangira kwibaza niba umwana baba bagiye kubyara ari umuhungu cyangwa.

Abantu bakomeje baguma muri urwo rujijo gusa ntago rwatinze cyane dore ko nyuma y’amasaha make batangaje ko bagiye kwibaruka iri bwo hahise hamenyekana igitsina cy’umwana bagiye kwibaruka.

Mu ifoto yasakaye ku mbuga nkoranyambaga ya Meddy na Mimi yerekana ko abo bombi bagiye kwibaruka umwana w’umukobwa mu minsi mike ir’imbere.

Nyuma y’uko batangaje ko bagiye kwibaruka umwana wabo wa mbere, hari andi makuru yasohotse avuga ko baba baramaze kwibaruka. Iyo nkuru turacyari kuyikurikirana.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Breaking News: Abatoza bazavamo uzatoza Amavubi bamaze kumenyekana

Umugore w’imyaka 56 wari warabuze urubyaro yibarutse impanga