in

Umugore we abigendeyemo! Nyina wa Ishimwe Innocent uherutse gutangaza ko we na se umubyara bagejeje ikibazo cye kwa Perezida wa Repubulika cy’uko yabujijwe amahirwe yo kujya mu irerero rya Bayern Munich, yafunzwe

Mu minsi ibiri ishije nibwo umubyeyi wa Ishimwe Innocent yatangaje ko yamaze kugeza ikibazo cy’umuhungu we kwa Perezida wa Repubulika nyuma y’uko abujijwe amahirwe yo kujya mu irerero rya Bayern Munich mu Rwanda.

Nk’uko byatangajwe na Sam Karenzi, uyu mubyeyi wa Ishimwe Innocent witwa Izabitegeka Innocent yagize ati “Tuvuye Kacyiru kwa Perezida wa Repubulika kandi batwakiriye neza cyane twishimye, bambwiye ko bazaduhamagara mu minsi itatu! Nzaruhuka umwana wanjye abonye umwanya yatsindiye”

Nyuma y’aya makuru, RIB yahise ita muri yombi umubyeyi wa Ishimwe Innocent akurikwiranweho guhinduza ibyangombwa by’umuhungu we.

Ishimwe Innocent yajyanwe muri aba bana maze FERWAFA imwangira ivuga ko adafite ibyangombwa bigaragaza imyaka ye, yoherezwa mu Kigo gishinzwe Indangamuntu (NIDA) ngo amenye imyaka ye y’ukuri.

Nyuma yo kumenyeshwa ko Ishimwe atabaruwe, nyina umubyara yihutiye kujya kumubaruza ku Murenge wa Kinazi avuga ko yavutse ku wa 1 Mutarama 2010.

Nyuma byaje kugaragara ko ibyangombwa bya Ishimwe Innocent bidahura n’ibyanditse ku ifishi y’amavuko yatanzwe n’Ikigo Nderabuzima cya Rusatira aho yamubyariye kuko yo igaragaza ko yavutse ku wa 13 Ukwakira 2010.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B Thierry yabwiye IGIHE dukesha iyi ko nyina amaze kwerekana icyemezo cy’amavuko muri FERWAFA yasabwe no kwerekana ifishi y’amavuko.

Ati “Nyuma yo gusabwa ifishi y’amavuko, nyina wa Ishimwe Innocent, yegereye Umujyanama w’Ubuzima mu Mudugudu wa Rwambariro, Akagari ka Rubona mu Murenge wa Kinazi, aza kumuha ifishi y’amavuko y’impimbano yemeza ko Ishimwe yavutse tariki ya 1 Mutarama 2010 ngo bihure n’amatariki ari ku cyemezo cy’igihimbano Umukozi ushinzwe Irangamimerere mu Murenge wa Kinazi na we yari yamubaruyeho.”

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

RIP! Imodoka yari itwaye abantu batandatu yageze mu Gakenke maze ikora impanuka iteye ubwoba yisanga mu mugezi unatembana umwe muri bo

Kicukiro: Abagabo b’imitwe bigize abakozi ba RURA n’umujyi wa Kigali batuburira Bizimana Elie miliyoni zirenga 25 z’amanyarwanda