in

Umugore wasomye umugabo agapfa yatawe muri yombi

Umugore yatawe muri yombi nyuma yo gusura imfungwa ikamusoma ikamuhereza ibiyobwenge ubwo yamusomaga yamusuye kuri gereza.

Umugore witwa Rachel Dollard akurikiranyweho ubwicanyi bwo mu rwego rwa kabiri no kwinjiza magendu muri gereza akaba afungiye muri gereza ya Hickman County muri leta ya Tennessee.

Uyu mugore yinjiranye ibiyobyabwenge yari yajunditse kugira ngo batabimufatana hanyuma aramusoma abimuhereza mu kanwa undi abinyweye biramwica.

Joshua Brown wari ufunzwe yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka 11 nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge, igihano cye cyari giteganijwe kurangira mu 2029.

 

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kwizera Olivier yemeye guhindura idini kugira ngo abone umugati

Diamond yavuze umuntu uzatwara imitungo ye igihe azaba yaratabarutse