Umugore wari ugiye kwiyahura yarwanye inkundura n’abari bari kumubuza gusimbuka ikiraro (Videwo)

Umugore wo muri Nigeria yagaragaye agerageza kwiyahura asimbuka ikiraro cya gatatu cya Mainland ashaka kujya mu nyanja.

Muri videwo yasakaye kuri interineti, abagenzi bagaragara bava mu modoka zabo bihutira kujya gufasha uwo mumugore, kugira ngo bamubuze gusimbuka ikiraro.

“Kuki ushaka kwiyahura?” umuntu umwe abaza uwo mugore mu gihe abandi bashyiramo ingufu kugirango babuze uwo umugore  gusimbukira  mu Nyanja.

“kugira ngo bigenda bite?” undi muntu abaza uwo umugore.

Uwo mugore washakaga kwiyahura yavugije induru ari nako agerageza kubarwanya ati: “Mundeke njyenyine.”