Umusore w’umunyarwanda ashaka ko abantu bamugira inama nyuma y’aho umugore amukoreye ibikorwa bigayitse none akaba ashaka ko basubirana.
Yagize ati:” Nashatse umugore twishyingiye tumaze amezi 3 dukundana, tumarana umwaka tubana Ariko atwite inda igeze ku mezi 3, atangira guhindura imyitwarire, akantegeka amasaha ntahaho rimwe akananfungirana akankubita inshyi, ariko nyuma akansaba imbabazi ngo ni isi ibimutera. Noneho mpamagara iwabo bangira inama ko nakwihangana kuko hari ubwo umugore utwite ahinduka ngo bizashira. ndihangana koko ariko noneho bigera aho n’abaturanyi babaza ikibazo afite bikanyobera kuko twapfaga akantu gato agafata icyuma nkamuhunga, bigera aho mama we amujyana iwe ngo ahabyarire, amaze kubyara asaba ko twasubirana ndabyanga kuko numvaga naramuhuzwe. MAma wanjye yahise amutwara iwacu ngo bamarane iminsi arebe koko niba yarahindutse bamarana amezi 3, mama amusabira imbabazi ambwira ko yisubiyeho ndamwumvira umugore ndamugarura. None yasubiriye za ngeso. Ndi umumotari nafashe inguzanyo ya miliyoni 2 nguramo moto; umugore arangambanira arayibisha ngo mfungwe; mbona ntibyakunda turatandukana ajya kwibana nkamufasha kurera umwana. None ari kunsaba imbabazi ngo yagiye kwivuza mu Kinyarwanda bamubwira ko yarozwe kutabana neza n’umugabo ngo Ubu ari gukira mubabarire dusubirane turere umwana mu muryango. Kandi hari undi twari twamaze gukundana uzi amateka yose tunashaka gukora ubukwe ariko kandi umwaba mfite ni umwe nabyaranye n’uwo twatandukanye. None mbyitwaremo nte?”