Umugore wo muri Leta Zunze Ubumwe za America witwa Brittany Reynolds w’imyaka 35 yinjiye muri kiliziya ya St. Mary iherereye mu mujyi neza wa Fargo ,mu majyaruguru ya Dakota akubita ikibumbano kiri mu ishusho ya yesu aracyangiza.
Ikinyamakuru The New York Post dukesha iy’inkuru kivuga ko ngo uyu mugore yinjiye mu rusengero yambaye ubusa , butagira n’inkweto mu birenge , ngo ahondagura ikibumbano cya yesu gihagaze amafaranga angana n’ibihumbi 11,500 by’amadolari ,ni ukuvuga miliyoni 12, n’ibhumbi 431,615 aracyangiza.
Ngo ubwo yari amaze gukora ibi , yahise asoka mu rusengero ariruka ,icyakora polisi ihita imufata imuta muri yombi basanga yari yanyweye ibiyobyabwenge bikabije .