in

Umugore wahimbye ko bamushimuse yahanwe bikomeye yireguza ubusazi

Umugore watanze amakuru apfuye ko yashimuswe akaba ari uwo muri leta ya California  yakatiwe gufungwa amezi 18 muri gereza kubera kubeshya ibiro by’iperereza by’imbere muri Amerika, FBI.

Uyu mugore Sherri Papini w’imyaka 39, yaburiwe irengero mu Ugushyingo(11) 2016 nyuma y’uko yari yagiye muri siporo yo kwiruka.

Kuwa mbere, mu rukiko rw’i Sacramento Sherri yasabye imbabazi, avuga ko ahamwa no kubeshya, “n’igisebo”.

Asoma inyandiko yari yateguye yagize ati: “Ndisegura ku bantu benshi nababaje – abantu banyitangiye mu busazi nari ndimo, abantu bitanze ngo bamfashe mu gihe nari nkeneye cyane ubufasha.”

Uyu mugore yemeje Kandi ko afite ubumuga bwo mu mutwe nkuko umwunganira mu mategeko nawe abyemeza.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo yatwitse umwana we w’imyaka 12 kugeza apfuye nyuma yo kwanga gukora umukoro wo mu rugo

Video: Apotre Mutabazi arashinjwa kwanga kwishyura inzu yakodesheje