Video: Apotre Mutabazi arashinjwa kwanga kwishyura inzu yakodesheje

Apotre Mutabazi umwe mu bakunzwe cyane muri iki gihugu kubera ukuri kwinshi akunze kuvuga, arashinjwa n’umugabo wo muri Kigali akarere ka gasabo umurengwe wa Kinyinya kuba yaramukodesheje inzu ntayibemo ndetse akaba yaranze kwishyura.

Uyu mugabo avuga ko yamwishyuye amezi 3 ya mbere hanyuma ahita agenda atayibayemo none hakaba hashize andi mezi arindwi yarayikinze, atanayibamo yewe ndetse yaranze no kwishyura ubukode cyangwa ngo aze atange imfunguzo z’iyo nzu.

Uyu mugabo nyiri inzu, yabitangarije BTN dukesha iyi nkuru ko bibaye byiza Mutabazi yasubiza imfunguzo cyangwa se agakomeza kumwishyura nkuko bumvikanye.