Umugore wa pasiteri w’itorero rya African Church yifatiye ku gahanga atuka cyane abayoboke b’itorero rye kubera kunanirwa gutanga amafaranga yo kwinezeza ku munsi w’isabukuru y’amavuko ye.
Mu mashusho yasakaye kuri interineti, yagaragaje umugore wa pasiteri na we akaba ari pasiteri,atongana avuga ko atishimiye abayoboke b’itorero rye banze gutanga ituro ryabo ngo abone ayo yishimishamo ku isabukuru ye y’amavuko .
Muri ayo mashusho yavuze: “ku isabukuru y’amavuko yanjye bamwe muri mwe banze gutanga umusanzu. Imana ibahane Kubera ko uri babi. Keretse niba ntacyo mufite. Ariko mpagaze hano, ndamamaza, bamwe murimwe baza mubiro byanjye, murambuza amasengesho nibintu byose. Duhe amafaranga yo kwishimira pasiteri Cecilia. Ntabwo ari nk’aho naje kurya amafaranga, ahubwo ni ibiryo murya mwenyine.Bamwe muri mwe ntacyo batanze, ndetse mwariye nk’ingurube kandi mugira uburyarya. Nzabivuga. Niba murakaye,muhinduke. Iyo muje kunsaba inkunga ndayibaha ,ariko iyo bigeze kubashumba bawe, ntumushaka kubimenya kuko mwikunda. Niba mwicaye hano kandi ntimushobore kwishyura ikintu kijyanye no kwizihiza isabukuru y’umushumba wanyu cyangwa ikindi kintu abashakaho kuki muri hano? Muri shitani. ”