in

Umugore wa Cristiano Ronaldo ari mu gahinda gakomeye

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo, Georgina Rodriguez, yasutse amarira ubwo yavugaga ku rupfu rw’umwana wabo w’umuhungu wapfuye mu mwaka ushize.

Mu mashusho yagiye hanze ateguza igice cya kabiri cya filime yiswe ‘ndi Georgina Rodriguez’, uyu mukunzi wa Cristiano Ronaldo avuga ku rupfu rw’umwana wabo w’impanga y’umuhungu ndetse akanagaragaza uburyo byamushenguye umutima cyane.

Uyu mwana w’umuhungu yapfuye mu kwezi kwa 04 mu mwaka ushize, aha Cristiano Ronaldo yari agikina muri Manchester United.

Icyo gihe uyu mwana yitaba Imana, mu butumwa Georgina Rodriguez yanyujije kuri Instagram yagize ati: “Tubabajwe no kubamenyesha ko umwana wacu w’umuhungu yapfuye”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore yatse umugabo we gatanya igitaraganya ku mpamvu idasanzwe

Nyanza: Inkuba yakubise umuturage aho ku mwica imusigira ibikomere umubiri wose -AMAFOTO