in

Umugore yatse umugabo we gatanya igitaraganya ku mpamvu idasanzwe

Umugore w’Umwongerezakazi witwa Stephanie  Hanson  w’imyaka 41 yatse umugabo we gatanya igitaraganya nyuma yo kuva mu biruhuko n’inshuti ze z’abakobwa mu gihugu cy’Ubugereki  ,ku mpamvu avuga ko zatewe no kuba icyo gihe ari mu biruhuko n’inshuti ze atarigeze akumbura umugabo we.

Uyu mugore avuga ko yagiye mu biruhuko mu gihugu cy’Ubugereki muri Gicurasi umwaka ushize wa 2022 ajyanye n’inshuti ze z’abakobwa agiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 40 , icyakora ngo ubwo yari agezeyo yagize ibihe byiza n’inshuti ze ,ku buryo ngo yaje kwisanga akumbuye abana gusa ,umugabo we atamutekereza.

Ngo ibi byatumye uno mugore afata icyemezo cyo kuva mu biruhuko agahita yaka gatanya umugabo we witwa David bari barahuriye ku rubuga rwa facebook , kandi ngo ntashidikanya ko yafashe icyemezo cyiza.

Hanson yatse gatanya umugabo we David kubera kutamukumbura igihe yari mu biruhuko
Hanson yatse gatanya umugabo we David kubera kutamukumbura igihe yari mu biruhuko

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rusizi: Inkuba yakubise abantu barapfa gusa umwana war’uhetswe n’umwe mu bishwe n’inkuba yarokotse 

Umugore wa Cristiano Ronaldo ari mu gahinda gakomeye