in

Umugore uvuga ko yatumwe n’Imana yategetse abantu kutazasubira mu nsengero

Umugore w’umuvugabutumwa mu gihugu cya Nigeria, yahishuye icyo Imana yamutumye kuba Pasteri ba Nigeria maze avuga ko Imana yamusabye ko abantu batasubira mu nsengero ku cyumweru.

Mu igihugu cya Nigeria hakomeje gukwirakwizwa amashusho agaragaza umugore w’umuvugabutumwa arimo guhishura ibyo Imana yamubwiye. muri ayo mashusho, uyu mugore agaragara yambaye umwenda w’umweru arimo kubwiriza abantu.

Uyu mugore mu kubwiriza yavuze ko ubwo yaravuye mu murimo w’Imana, yatashye iwe ariyuhagira, maze ajya kuryama, mugihe asinziriye Imana iraza imukoraho iramubyutsa, maze imutuma kubwira aba Pasteri bo muri Nigeria ko badakwiye gufungura insengero ku munsi wo ku cyumweru. Yakomeje avuga ko ababyeyi bakwiye kugumisha abana babo mu rugo maze bagasenga Imana.

Uyu mugore ntiyigeze asobanura impamvu Imana ishaka ko abantu batasubira mu rusengero ku cyumweru bagasengera mu rugo.Ikindi ntasobanura impamvu ari umunsi wo ku cyumweru ubujijwe kujya gusenga.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umukecuru wagaragaye arimo kuvanga imiziki(Djing) yasekeje abantu(ifoto)

Exclusive: Myugariro ukomeye w’ikipe y’igihugu Amavubi yavunitse imvune y’igihe kirekire