in

Umugore umaranye SIDA imyaka 29 yahishuye ibanga rye.

Uyu mugore witwa Doreen Moraa yagiye ku rubuga rwe rwa twitter, maze asobanura ukuntu amaze imyaka 29 arwaye sida ndetse ubu akaba ameze neza cyane. Ntibikunze kubaho ko umuntu urwaye sida ajya ku karubanda agatangira gutanga ubutuma nk’ubwuyu mugore ariko we yakoze agashya byose arabisobanura.

Uyu akangurira buri muntu wese wanduye sida kugira ubutwari bwo kujya gufata imiti igabanya ubukana kubera ko aribyo byamurinze iyo myaka yose nanubu akaba agihagaze bwuma. Avuga ko muri uyu mwaka wa 2021, aribwo yujuje isabukuru y’imyaka 29 ishize yanduye agakoko gatera sida, ni ukuvuga ko yayanduye mu 1991, hari benshi bari bataravuka ariko ubu bakaba bafite abana bakuru.

Uyu mugore ashimangira ko ibanga rya mbere ryamufashije kuramba bingana uku arwaye sida, aruko yashyize ingamba zikomeye mukwivuza, uyu ngo amaze myaka 16 afata imiti igabanya ubukana umunsi kuwundi adasiba na rimwe. Yemeje ko kandi ubwo aheruka kujya kwisuzumisha ibyuma byagaragaje ko nta virusi afite, ariko bitavuze ko yakize, ahubwo ngo iyo ufata imiti neza, virusi igera aho ikamera nkidahari.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto y’abanyarwandakazi yatwitse kurusha ayandi muri iki cyumweru

Gaso G mwakunze yagarutse avuga ururimi rudasanzwe| Ubuzima bwarahindutse