in

NdababayeNdababaye NdabikunzeNdabikunze

Umugore bitaga GIKERI avuze ko ari we mwiza kurusha abandi i Kigali||Yahoze ari mubi cyane

Umubyeyi witwa Mama Deborah bakundaga kwita Gikeri avuga ko kuri ubu ari mu bagore beza mu mujyi wa Kigali. Uyu mudamu w’abana babiri yatanze ubuhamya bwe avuga ko yahoze ari mubi kubera isura ye itarashimishaga abamureba.

Mama Deborah rero ahamya ko yakuze nta musore umukunda kuko atari ashamaje ,ndetse akaba yari abyibushye cyane.Ibi ngo byatumye abamutotezaga bamwita Gikeri kubera imiterere ye.Ngo yari umukobwa utarabashaga kwiyitaho kubera ubukene,bigatuma atagira mu maso heza.

Gusa avuga ko kubera ubuntu Imana yamugiriye yaje kubengukwa n’umusore atangira kumwitaho,arakundwa arakundwakazwa,biza no kurangiza amugize umugore, aho bamaze kubyarana abana babiri.Uyu mugore avuga ko kubera uburyo umugabo yamufashe neza akagira isura nziza kuri ubu abona ko mu bagore beza b’i Kigali ataburamo.Avuga kandi ko ashima Imana yamufashije akabona umugabo ngo kuko nta muntu wamukundaga mu buzima.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi ukomeye warutegerejwe i kigali yahageze ( Amafoto)

Mu Magambo Meza Cyane, Sonia Rolland, Umunyarwandakazi wabaye Miss France yifurije Mama we isabukuru niza