Umugore wo muri Nijeriya yasigaye ashengutse umutima nyuma yo kubona ko umugabo we amuca inyuma akaryamana n’abadamu bose bo mumuryango we.
Umutegarugori wacitse intege yavuze ko umugabo we yaryamanye na nyirabukwe ndetse barumuna b’uyu mufire babiri akaba yarabateye Inda.
Yavuze ko barumuna be na mama we bakunze kubasura ariko nta kintu na kimwe yakekaga cyangwa ngo abone ikibi mu ruzinduko rwabo.
Ku bwe, abaturanyi bamenye ibyabaye ariko nta n’umwe muri bo wigeze yumva ko ari ngombwa kumutanga.
Yinubiye cyane, avuga ko atigeze amenya ko umugabo we afite inshingano zo kubatera inda kuko ahora agirira neza umuryango we kandi akabitaho cyane. Ariko mugihe cyo gukemura ikibazo cyo gutwita kwa murumuna we umwe , bombi nibwo basanze uko ari babiri yarabateye Inda.Uyu mugore akaba yarababajwe n’ibyo umugabo we yakoze.