in

Umugeni yahuye n’uruvagusenya mu birori by’ubukwe bwe

Mu gihugu cya Iran haravugwa inkuru y’umugeni warasiwe mu birori bye by’ubukwe nyuma y’uko isasu riyobye.

Uyu mugeni yarashwe mu mutwe n’imbunda bakoresha bahiga nyuma y’uko isasu ryari riyobye rikajya aho ritagenewe.

Madamu Mahvash Leghaei w’imyaka 24, niwe wishwe n’iryo sasu ryayobye, akaba yarashwe n’inshuti y’umugabo yari iri kurasa mu kirere kugira ngo bishimishe muri ibyo birori.

Uyu mushyitsi bivugwa ko ari mubyara w’ umugabo w’uyu mugore warashwe, yarashe amasasu abiri rimwe rifata uyu mugeni atabigambiriye.

Umuvugizi wa polisi, Colonel Mehdi Jokar, yagize ati: “Twakiriye telefoni yihutirwa ivuga ku iraswa ryabereye mu nzu y’ubukwe mu mujyi wa Firuzabad maze abapolisi bahita bahoherezwa.

Nyuma yo kurasa, uyu mugabo yahise aburirwa irengero, gusa ariko Polisi iracyari kumushakisha.

Polisi ivuga ko uyu mugeni akimara kuraswa yahise agwa muri koma, nyuma akaza gupfa mu gihe abandi iri sasu ryakomerekeje bo bameze neza.

Uyu muyobozi wa Polisi yavuze ko kandi abantu bakwiriye kumenya ko kurasa mu bukwe bitewe kandi bihanwa n’amategeko.

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Harry Maguire yavugirijwe induru n’abafana ba Manchester United kubera umusaruro we

Kapiteni wa Rayon Sports yamaze kumvikana n’indi kipe ikomeye hano mu Rwanda