Muri Malawi hakomeje kuvugwa inkuru ibabaje y’umukobwa witwa Wezzie Msiska Witabye imana ku munsi w’ubukwe bwe azize impanuka y’imodoka. Nkuko ikinyamakuru tsbnews.com cyabitangaje, cyavuze ko uyu mukobwa yakoze iyi mpanuka ku munsi we w’ubukwe ubwo yarari kuva iwabo yerekeza ku rusengero aho umukunzi we Victor Kayera yari amutegereje ngo bambikane impeta y’ubudatana. Ibi bikaba byarabaye ku munsi wo kuwa gatandatu tariki ya 18 Ukuboza 2021 mu masaha y’igicamunsi.
Ubwo uyu mugeni yari akimara gukora iyi mpanuka, yajyanywe ku bitaro bya Kasungu DHO Hospital gusa ntiyagira amahirwe yo kurokoka kuko yahise yitaba Imana mu minota micye cyane akihagera.
Iki kinyamakuru gikomeza Kivuga ko umukunzi wuyu mukobwa Victor Kayera yahise yihutira kuza gusanganira umugeni we akimenyako yakoze impanuka gusa nawe akagera kwa muganga umukunzi we yamaze gushiramo umwuka.
Imana imwakire mu bayo kandi ikomeze abasigaye.