Umugeni biravugwa ko yirunkanse amasigamana asohoka mu rusengerero nyuma yo kumenya ko umugabo we yamubeshye ko akora muri banki kandi ari umushoferi.
Inyandiko zitandukanye ku mbuga nkoranyambaga zacicikanye, zivuga ko umukobwa wo muri Kilifi muri Kenya, yahunze ubukwe bwe nyuma yo kumenya ko umukunzi we bambikanye impeta y’urudashira ari umushoferi wa tagisi kandi ko atari ko yari yaramwijeje bateretana, aho yamubwiraga ko ari umukozi ukomeye muri Banki ya KCB muri Kenya.
Ku wa Gatatu, tariki ya 22 Nzeri, inyandiko yanditswe n’urubuga rw’itangazamakuru The Daily Statesman, zerekanye uburyo umugeni amaguru yayabangiye ingata iby’ubukwe akabivamo kubera yabeshywe. Amakuru avuga ko ubukwe bwahagaritswe mu gitondo cyo kuwa wa Gatatu (22 Nzeri) nyuma y’uko umugeni asohotse mu rusengero i Marafa, mu ntara ya Kilifi ubwo yamenyaga ko umugabo we akora nk’umushoferi wa tagisi atari umukozi wa Banki y’ubucuruzi ya Kenya (KCB).Nubwo bimeze bityo ariko bimwe mu binyamakuru byo muri Kenya bikomeje kugaragaza ko aya mafoto atafotorewe muri iki gihugu nkuko bivugwa.