in ,

Umugambi wa Fc Barcelona mu guhemukira bikomeye ikipe y’i Madrid wamaze gutangira

Nyuma y’imvururu ndetse nimyigaragambyo y’intara ya Catalunya yigometse ku gihugu cya Espagne ndetse bikaza kurangira habaye n’amatora ya kamarampaka, uguhangana k’umurwa mukuru Madrid na Catalunya kwahise kwiyongera kuburyo byageze no mu mupira w’amaguru. Kurubu ikipe ya Fc Barcelona ikaba yamaze kunoa umugambi wo kujya mu ikipe ya Atletico Madrid ikavanamo abakinnyi babiri ku kayabo k’amafaranga.Image result for Griezmann and Koke

Amakuru dukesha ikinyamakuru Mundo Deportivo aravuga ko ikie ya Fc Barcelona yashyize ku mbehe amafaranga asaga Miliyoni 250 z’amayero kugirango mu mpeshyi itaha izagure Antoine Griezman na Koke b’ikipe ya Atletico Madrid. Ubusanzwe amafaranga aba bakinnyi bombi bahagazeho(Buyout Close)asaga Miliyoni 220 z’amayero bombi ariko kugirango Fc Barcelona yerekane uburemere bwuko ibashaka ikaba ishaka kubatangaho ariya yavuzwe hejuru. Ikinyamakuru As kiratagaza ko abahagarariye aba bakinnyi bombi bamaze kwemera ubu busabe bwa Fc Barcelona hakaba hategerejwe kureba icyo ikipe ya Atletico izabikoraho.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ikosa ritamenyekanye Sir Alex Ferguson yakoreye Manchester United ryababaje abafana benshi

Nyuma yo kwandagaza umugore wa Safi Madiba, Nizzo yakoze igikorwa gikomeye cyashimwe n’abafana be