in ,

Ikosa ritamenyekanye Sir Alex Ferguson yakoreye Manchester United ryababaje abafana benshi

Sir Alexander Chapman Ferguson, umutoza ufatwa nk’uwibihe  byose mu mupira w’amaguru wamenyekanye mu ikipe ya Manchester United, benshi bamushimiye ubwitange, ubushobozi n’ubushishozi yagaragaje ubwo yatoza Manchester United, gusa nkuko ntabyera ngo de haje kuvumburwa ikosa yakoze ubwo yatoza Manchester United ribabaza abafana ba Manchester United.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru The Telegraaph, uwahoze ari umuyobozi wa Manchester United Martin Edward yaje gutangariza iki kinyamakuru ko ubwo yayobora iyi kipe igitozwa na Ferguson, uyu mugabo yahawe Miliyoni hafi 70 z’amayero ngo agure kizigenza Zinedine Zidane amuvane mu ikipe ya Bordeaux, nuko abwira ubuyobozi bwe ko afite abakinnyi bahagije kandi buzuye adakeneye inyongera kuko yarafite Eric Cantona bakinaga ku mwanya umwe. Ibi uyu muyobozi byaramubabaje kuko umwaka wakurikiyeho Zidane yahise ajya muri Juventus anahakorera amateka akomeye.

Uyu mugabo nkuko yabyitangarije yagize ati:” When Zidane was at Bordeaux, “Les Kershaw, the chief scout, was telling me we should be interested in him and I mentioned it to Alex. Alex said that Eric [Cantona] had also mentioned Zidane to him but Alex felt Zidane played in the same position as Eric.”

Image result for sir alex ferguson

Tugenekereje  mu kinyarwanda uyu musaza yagize ati:”Ubwo Zidane yari akiri muri Bordeaux, Les Kershaw umuyobozi wa Sport wicyo gihe yambwiye ko yumva twagura Zidane nange mbibwira Alex. Alex yavuze ko Zidane akina ku mwanya umwe na Eric Cantona, kandi Eric Cantona nawe yari yansabye ko nagura Zidane mbere yaho gusa mutoza yabyanze kuberako bakinaga ku mwanya umwe.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibirori bya Shaddy Boo i Goma byaranzwe no kwiyambika ubusa no kwiyandarika gusa (video)

Umugambi wa Fc Barcelona mu guhemukira bikomeye ikipe y’i Madrid wamaze gutangira