in ,

Umugabo Yishe Umuturanyi We Amuziza Gucuranga Imiziki Cyane

Umugabo w’umuhinde akurikiranyweho kwica umuturanyi we nyuma yuko agize uburakari bitewe nuko umuturanyi we yarari gucuranga imiziki yateje urusaku hanze y’inzu ye, yamusaba kugabanya volume undi akabyanga. Ibi byabereye ahitwa Malwani muri Mumbai kuwa 3 tariki 8 zukwa 12.

Uyu mugabo witwa Saif Ali Chand Ali Sheikh ufite imyaka 25 bivugwa ko yatewe umujinya numuturanyi we witwa Surrendra Kumar Gunnar ubwo yari yicaye hanze y’inzu ye maze agacuranga imiziki itandukanye kuri volume yo hejuru.

Nyuma yuko amubujije gusakurisha imiziki undi akabyanga, Sheikh yamanukanye umujinya akubita Gunnar atangira kuva amaraso niko guhita yihutira kujya kwa muganga, ariko yitaba Imana akihagera.

Polisi ikaba yarataye muri yombi Sheikh ikaba imukurikiranyeho icyaha cy’ubwicanyi.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ese waruziko gufunga inkari cyane bigira ingaruka ku mubiri (Sobanukirwa)

Urukundo mu bicu! Ubuzima buraryoshye kuri Emmy na fiancée we bitegura kurushinga