in

Umugabo yishe umugore we bari bamaze amezi abiri bakoze ubukwe amwicana n’undi mugore mugenzi we

Umugabo yishe umugore we bari bamaze amezi abiri bakoze ubukwe amwicana n’undi mugore mugenzi we.

Mu gitondo cyo kuwa 19 Nyakanga 2023 nibwo muri Botswana hasomwe urubanza rw’umusirikare ushinjwa kwica umugore we ndetse akica n’umwunganizi we mu kazi.

Captain Mogomotsi Sepopa w’imyaka 35, yatawe muri yombi na bashinzwe umutekano kuwa 17 Nyakanga nyuma yo kurasa umugore we Bogolo Sepopa ndetse n’undi musirikare kazi witwa Moapare, wari usanzwe anamwungirije mu kazi.

Abaturage batanze amakuru bayatanze uyu mugabo amaze kurasa abo bagore babiri ndetse afite abandi babiri yagize imbohe ze, gusa abo babiri baratabawe, abarashwe bo bashizemo umwuka bagiye kugera kwa muganga.

Mu iburanishwa uyu mugabo ntago yigize asobanura impamvu yaba yaramuteye kurasa umugore we ndetse akarasa n’umwunganizi we. Dore ko umucamanza yanamubajije niba ntacyo arenzaho ariko we akavuga ko adakeneye gusaba imbabazi nonaha.

Uyu mugabo rero agiye guhabwa igihano giteganywa n’amategeko ya hariya muri Botswana.

 

 

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Byinshi utamenye kuri Benjamin Mendy uherutse kuva mu irimbi ry`abazima

Bitunguranye Nishimwe Blaize agiye kuba inyenyeri mu bakinnyi b’abanyarwanda basigaye bafite ikipe hano mu Rwanda kubera ibyo yerekanye