Ku wa gatatu, tariki ya 21 Ukuboza, uyu mugabo w’imyaka 32 yamenyekanye nka Damien Bendall, yemeye icyaha cyo kwica nyina n’abana batatu, no gufata ku ngufu umukobwa umwe igihe yari yapfuye.
Bendall yitabye urukiko rwa Crown ya Derby, yemeye ko yishe mama we Terri Harris w’imyaka 55, umukobwa we Lacey Bennett w’imyaka 11, umuhungu we John Paul Bennett w’imyaka 13, n’inshuti ya Lacey, Connie Gent, na we w’imyaka 11.
Nyuma yaje gufata ku ngufu Lacey wari wanapfuye.