Baca umugani mu Kinyarwanda ngo “Nyiri umujinya arijinya” umugabo arimo yiruka imisozi ahunga Police kubwo icyaha yakoze cyo gutwika inzu ye akoresheje ibisasu.
Nk’uko polisi ibitangaza, kuwa 29/2/08/2022 umugore w’ukekwaho icyaha cyo kuba rutswitsi Flora Kaari yavuze ko umugabo we John Maroo yatwitse inzu yabo kubera ko yakekaga ko yari aryamanye n’umuturanyi wabo.
Uyu mugabo yaje ahamagara umwana wabo w’umuhungu ngo akingure hanyuma akimara gukingura ahita afata ibisasu yari yakoze muri peteroli ahita atwika inzu.
Umugore mu guhugunga kugira ngo adashya, umugabo yashatse kumutera icyuma hanyuma umugore arakwepa aramusiga abura uko akimutera.
Muri iyi nkongi, umwana wabo w’umukobwa w’imyaka 22 ubu ari hagati yo gupfa no gukira kubera ibikomere yatewe n’inkongi y’umuriro.