in

Hamenyekanye ingano y’amafaranga Bruce Melodie yambuye umuherwe ndetse n’igifungo ashobora gufungwa aramutse ahamwe n’icyo cyaha

Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 31 Kanama 2022 nibwo umuhanzi Bruce Melodie yatawe muri yombi na Polisi y’u Burundi nyuma yo kuregwa n’umuherwe ukomeye mu Burundi, gusa ariko yaje kurekurwa.

Amakuru avuga ko Bruce Melodie arimo umuherwe Toussaint ibihumbi bibiri by’Amadolali ndetse na miliyoni 30 z’amarundi, niyo mafaranga uwitwa Toussaint ari kwishyuza Bruce Melodie.

Umuherwe Toussaint avuga ko ayo mafaranga yayatanze mu mwaka uheze igihe yari yatumyeko Bruce Melodie, gusa ariko ntabwo Bruce Melodie yigeze aza.

Mu kwisobanura, Bruce Melodie yagize ati: “Management yanje yarahindutse. Ayo mafaranga avuga njyewe sinzi uko yayatanze. Kugira ngo tworoshye ibintu, dushobora kumwishyura ayo madolali 2000 ko ayandi miliyoni 30 z’amarundi ntayo azi.”

Police yahise ituma Toussaint kuzana amasezerano (Contrat) yari yagiraniye na Management ya mbere ya Bruce Melody kugira barebe ibyo yavuze ko aribyo.

Ingingo ya 301 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Burundi ivuga ko umuntu uhamijwe icyaha cy’ubwambuzi bushukana ahanishwa igifungo kuva ku mezi abiri kugeza ku myaka itanu cyangwa ihazabu y’amafaranga 50 000 by’amarundi kugeza ku 200 000 by’amarundi, cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuryango wa Yvan Buravan washimiye Abanyarwanda bose

Umugabo yatwitse inzu akeka ko umugore arimo kumuca inyuma abana be babigenderamo