Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie yaraye muri gereza aho ashinjwa uburiganya yakoreye umuherwe witwa Toussaint wo mu Burundi.
Bruce Melodie yatawe muri yombi na Polisi y’u Burundi ku munsi w’ejo hashize tariki ya 31 Kanama 2022 aho byaje kwemezwa n’umuvugizi wa Minisiteri y’Umutekano n’Iterambere ry’Abarundi.
Ikinyamakuru JIMBERE MAGAZINE cyiremeza ko umuhanzi Bruce Melodie yaraye muri gereza kandi ko ikiganiro n’itangazamakuru n’ibitaramo yari afite aho i Burundi byamaze gukurwaho.
Byari biteganyijwe ko Bruce Melodie arakora ikiganiro n’itangazamakuru ku munsi w’ejo hashize tariki 31 Kanama 2022 gusa ariko iki kiganiro cyasubitswe saa yine z’ijoro, ni mu gihe yari afite gutaramira Abarundi mu mpera z’iki cyumweru.
Ariko mwagiye mureka kutuvanga simwe mwaraye mudutangarije ko yarekuwe? Mwabyanditse mutabizi? Reka tubatakarize ikizere rero kuko murayuvanga