in

NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Umugabo yatse gatanya kubera impamvu isekeje.

Umugabo w’umuyisilamu ukomoka mu majyaruguru y’u Buhinde yasabye gutandukana n’umugore we kubera ko atoga buri munsi.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yahisemo gutandukana n’umugore we kuko yanze koga buri munsi. Yavuze ko yasabye inshuro nyinshi umugore we kwiyuhagira kenshi, ariko igihe cyose yabimubwiraga bararwanaga, birangira ahisemo kwaka gatanya ya burundu n’ubwo bamaranye igihe banafitanye umwana.

Umujyanama w’akagari ka Aligarh, yavuze ko ikibazo bakizi, ati “Umugabo, mu gihe cyo kugisha inama, yatubwiye kenshi kandi ashikamye ko ashaka kurangiza amasezerano n’umugore. Yaduhaye kandi icyifuzo cyo kumufasha gutandukana n’umugore we kuko atiyuhagira buri munsi”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Breaking news: Jado Castar arakatiwe.

Gasabo: umukozi wo mu rugo yaroze abantu barindwi.