Umugabo yifashishije undi mukobwa kugira ngo atungure umugore bakundanaga maze abwira uwo yatumye kujya aho umukunzi we yabaga maze amubwira ko agomba kugenda yashyizeho amashusho (Video recording) kuri telefoni bitewe nuko uyu mugabo yabaga hanze yigihugu.ibyaje gutungurana ni uko yasanze uyu mugore yibereye mu gitanda n’undi mugabo basambana.
Uyu mukobwa wari watumwe yanditse kuri Twitter ati:”Umugabo yari yansabye kugura impano maze nkayishyira umugore we aho aba ,nanjye nabikoze uko yabìnsabye ngura impano bantegetse kuko umugabo nubwo adahari yashakaga gutungura umukunzi we ,narateze njyayo ngo mutungure.Ngeze mu muryango w’urugo rwe nahamagaye telefoni ye inshuro nyinshi yanga kumfata.”Nahisemo kwinjira maze ngeze hafi y’urugo rwe numva umuntu arimo gutaka nahise ntekereza ko hari umuntu yatije icyumba ngo yirwaneho kuko sinatekerezaga ko ariwe waba arimo guca inyuma umukunzi we.Bitewe nuko nari nategetswe gushyiraho video nimpagera nahise nyishyiraho mpamagara umugabo ngo mwereke ko nahageze.
Mu gihe nkiri kubwira umugabo ko nahageze natunguwe no kubona umugore asohotse mu cyumba yambaye isume ndetse byose umugabo we yari ari kubibona kuri video.Bidatinze hahise hasohoka undi mugabo mu cyumba ariko umugore agerageza gufunga icyumba ngo uwo mugabo basambanaga adasohoka ariko byari byamaze kugera muri camera yabifashe ku mashusho.Umugabo wa nyawe yahise abibona ndetse amenya ko umugore yamucaga inyuma.”
Uyu mukobwa yakomeje avuga ko yahise yicwa nagahinda ndetse akagira ikimwaro ,ariko kandi umugabo wari wamusabye kujya gutungura umugore yishwe n’ishavu amaze kubona ko uwo yizeye ndetse akamuha byose amuhemukiye bikomeye.