Nkuko hano mu Rwanda habagaho umuco ko niba umugabo wawe apfuye washoboraga guhita ushyingiranwa na murumuna we cyangwa se mukuru we, umugore yapfa bakaguha murumuna we cyangwa mukuru we, muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo si uko ibintu bimeze.
Umugabo wari ugeze mu zabukuru yategetse umuhungu we kuzarongora mukase ndetse akamumara ipfa mu gihe azaba yaritabye Imana kandi akazafata neza uyu mugore wa se.
Nyuma y’uko ise apfuye, uyu musore yahise azungura ise atwara wa mugore we hanyuma barabana baratunga baratunganirwa ndetse uyu musore amwibagiza ka gasaza.
Mukase wa Venansi n’umugore we,yagize ati“Mfitanye umubano mwiza n’umugabo wanjye. Sinakumbuye umugabo wanjye wapfuye kuko Venansi yanyitayeho cyane. Yampaye urukundo rwose umugore akeneye. ”.