in

Umugabo yatawe muri yombi nyuma yo kwigira Dogiteri akajya afata kungufu abakobwa

Polisi yataye muri yombi umugabo wiyitaga ko ari Dogiteri akambura abantu ndetse no gufata ku ngufu.

Uyu Dogiteri baringa, yatangaga amatangazo y’abantu bashaka akazi ku buforomo n’ububyaza binyuze ku mbuga nkoranyambaga akoresha.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda Fred Enanga, yabwiye itangazamakuru ko uyu mugabo yatawe muriyombi hifashishijwe abapolisi barwanira mu kirere kubera ko yahoraga ahindagura aho kuba.

Uyu mugabo iyo yabonaga abantu bamaze kwiyandikisha bashaka akazi, yahitaga abatumaho ngo basinye amasezerano hanyuma bamwe akabambura utwabo ndetse abakobwa akabafata ku ngufu.

Uyu Dogiteri yaje gutabwa muriyombi amaze gusambanya umukobwa ufite imyaka 21 wari waje gusaba akazi ku bubyaza.

Nyuma yogutabwa muriyombi basanze yari afite ivuriro rya baringa ryitwa Medical Scrub Uganda, arinaho uwo mukobwa bamusanze.

The Daily Monitor ivuga ko uwo mugabo wari wariyise Ronneie, kuri Facebook yafatiwe ahitwa Mukono.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

” Sinavuga ngo tuzakina” Intare zikomeje guhungira kure ibyo gukina na Rayon Sports nubwo FERWAFA yabyanzuye

Intambara y’ishyari igeze aharyoshye! Bruce Melody bamuhaye ikinyarwanda ubwo yashakaga kwigira intwari avugira Big Fizzo