in

Umugabo yatangaje ko yaryamanye n’imirambo kugira ngo arokore ubuzima

Bavuga ko amagara aseseka ariko atayorwa niyo mpamvu rero buri wese akora ibishoboka kugira ngo arebe uko yakiza ubuzima bwe.

Umugabo ukomoka mu gihugu cya Tanzania witwa Jacob yatangaje ko ubwo yabaga mu gihugu cya Mozambique aribwo yaje gukora impanuka aravunika agiye kwa muganga yanga kuvurwa bamutegeka gusubira iwabo muri Tanzania.

Kubera ari nta mafaranga yari afite, byabaye ngombwa ko ashaka ikindi kintu cyamukura hariya muri kiriya Gihugu kitari icye niko kwigira Inama yo kujya agenda asaba rifuti muri za ambulance zose.

Yavuze ko muri izo ambulance yabaga arimo yajyaga asanga zitwaye imirambo gusa ariko kubera ko ari nta kundi yari kubigenza, yemera kugenda muri iyo mirambo kugira ngo agere iwabo.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

ShaddyBoo yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga

Umugabo yataye umwana w’imyaka 5 amuziza ibyo nyina yakoze