in

Umugabo yashatse kuneka ko umugore we amuca inyuma akoresha WhatsApp ye||igisubizo yabonye cyarakaje benshi.

Umugabo yatumye abakoresha imbuga nkoranyambaga bamurakarira cyane nyuma yo gushaka kuneka ko umugore we amuca inyuma, maze atangira kwandikira abagabo b’inshuti z’umugore we kuri Whatsapp, ababwira ko abakunda yigize umugore we.

Uyu mugabo wo muri Nigeria bivugwa ko yari amaze igihe akeka ko umugore we amuca inyuma niko gufata telefoni ye atangira kujya yandikira inshuti z’abagabo umugore we afite kuri Whatsapp. Mu butumwa bwagiye hanze,yagaragaye yigize umugore we maze yandikira undi mugabo ati :”ndagukunda “.uwo mugabo byahise bimutungura maze akoresha utumenyetso(emoji )tugaragaza ko atunguwe.Hanyuma nyamugabo abonye ko iperereza rye rifashe ubusa yahise amwerurira ko yari mu igerageza ,ko atsinze ikizamini yamukoreshaga.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga babonye ubu butumwa banenze cyane uyu mugabo washatse kuneka umugore we muri ubu buryo ,ndetse bamwe bibaza icyo yari gukorera umugore we iyo uriya mugabo asubiza ati:”nanjye ndagukunda” abandi bamusaba kwitonda kuko atazajya ahora acunga umugore we,ahubwo ko ikizere aricyo cyubaka urukundo rutajegajega.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Kigali: Umukoranabushake yahabuwe n’umusore wamusuzuguye anashaka kurwana na we (video)

Abantu bakubiswe n’inkuba ubwo bifataga amafoto ya selfie.