Uyu mupapa wo muri Nigeriya witwa Emmanuel Okorie yatangaje abantu benshi ku mbugankoranyambaga ubwo yagaragazaga ibyishimo byinshi yatewe no kuba ari ubwambere ariye umutsima(cake) y’isabukuru y’amavuko ye.
Mugihe abantu benshi bahora biteze kwakira cake nibindi byiza kumunsi wabo ukomeye w’amavuko uyu mugabo we ,avuga ko ari ubwa mbere ibi abikorewe kuva yavuka.Emmanuel ,umugabo wubatse ufite n’abana babiri yishimiye cyane uburyo umugore we yamuteguriye umunsi w’isabukuru y’amavuko ye,maze amutegurira na cake atigeze abona kuva mu bwana be ngo bitewe n’uko yavukiye mu muryango ukennye utarashoboraga kubona ubushobozi bwo kumukoreshereza ibirori by’isabukuru ye.
Uyu mupapa yasangiye amashusho yakunzwe n’abatari bake kuri Facebook ari kumwe n’abana be bizihiza isabukuru ye ndetse bishimanye. Emmanuel yashimye umugore we avuga ko ari umunsi udasanzwe kuri we.Yakomeje ahishura ko ari ubwambere abonye umunsi udasanzwe nk’uyu kuko ababyeyi be batashoboraga kumukorera umunsi mukuru nk’uyu.
Yanditse ati: “Umugore wanjye yampaye umutsima utunguranye. Cake yambere yumunsi wubuzima bwanjye. Urakoze mukundwa. Tekereza ko ntigeze nkata umutsima wo ku isabukuru y’amavuko kuva navuka … Ntabwo twahawe ibintu byiza nkibi kuko ntabwo buri mubyeyi ashobora kwigurira keke nk’iyi. Urukundo rwanjye Precious Anurika Emmanuel, urakoze. ”