Umugabo w’imyaka 27 y’amavuko ukomoka mu gihugu cya Nigeria mu gace ka Ondo, yatawe muri yombi azira kuryamana n’umukobwa we.
Umivugizi wa polisi muri aka gace ka Ondo, Funmi Odunlami, yavuze ko uyu mubyeyi witwa Adeniyi Adeleke, w’imyaka 27 y’amavuko, yemereye polisi ko yaryamanye n’uyu mukobwa we Hannah Alo w’imyaka 10 y’amavuko, abikoreye umugenzo kuko yari yabwiwe ko nabikora azahita abona amafaranga.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Gistmania, avugako ko mu kwezi gushize ari bwo uyu mugabo yahamagaye uhu mwana we mu cyumba cye maze akamusambaya ku ngufu, yibwira ko ari umuhango uzamuhindura umukire.
Bikimenyekana, uyu mugabo yahise afungwa ndetse amaze gushyikirizwa inzego zishinzwe iperereza, nazo yazemereye ko yasambanyije umwana we kuko byari bimwe mu bigize imigenzo yari yategetswe gukora kugira ngo ahinduke umukire.