in

Ikipe ya Rayon Sports yahigiye kuzakora agashya ku munsi w’ejo bakina na Bugesera Fc

Ikipe ya Rayon Sports iri muzikunzwe cyane kurusha izindi hano mu Rwanda yihaye intego yo kuzuza sitade ya Kigali i Nyamirambo ubwo bazaba bakina na Bugesera Fc.

Kuri uyu wa kabiri nibwo hazakomeza imikino ibanza ya kimwe cya kane mu gikombe cy’Amahoro, aho ikipe ya Rayon Sports izaba yakiriye Bugesera Fc.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwasabye abafana kuzaza ku kibuga ari benshi cyane bakuzuza sitade aribo bonyine, ibintu bitari basanzwe ko ikipe imwe yakuzuza sitade ariyo yo nyine.

Abafana ba Rayon Sports biteguya kuzuza sitade dore ko n’ikipe yabo iri mu bihe byiza nyuma yo gutsinda As Kigali muri shampiyona Igitego kimwe ku busa.

Abakinnyi ba Rayon Sports nabo biteguye gutanga ibyabo byose bagatanga ibyishimo ku bafana, aho bazabyerekana basezerera Bugesera Fc bakajya muri kimwe cya kabiri.

Rayon Sports yageze muri kimwe cya kane isezereye Musanze Fc ku kinyuranyo k’ibitego bitatu kuri kimwe. Rayon Sports iramutse isezereye Bugesera izahita ihura n’izarokoka hagati ya Apr Fc na Marine Fc.

Uyu mukino wa Rayon Sports na Bugesera Fc uzaba kuri uyu wa kabiri tariki ya 26 Mata 2022, aho uzakinwa ku matara ya saa 18h00 z’ umugoroba.

Intego ya Rayon Sports ni ukuzuza sitade ya Kigali i Nyamirambo aho bazaba bakina n’ikipe y’Akarere ka Bugesera (Bugesera Fc)

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo yasambanyije umwana we w’imyaka 10 kugira ngo azabe icyo amwifuzaho

Umuhanzi Diamond platnumz mu marira menshi