Umugabo yasabye akazi ko kujya yica abantu bose bahawe igihano cy’urupfu.
Umugabo yatunguye abantu ubwo yari mu nama asaba leta ko yamuha akazi ko kujya yica abantu bahamwe n’Icyaha cyo kwicwa muri Tanzania.
Umugabo witwa Ramadhani Mauridi, utuye mu ntara ya Pwani, yatunguye abantu ubwo bari mu nama ijyanye no kurwarwanya ibyaha ndenga kamere, Ramadhani Mauridi yamanitse ukuboko asaba ijambo.
Yagize ati” Mubyukuri imba nifuza kuzakabya inzozi ubwo leta yazampa akazi ko kwica Nyonze abantu bahamijwe n’inkiko ibyaha ndenga kamere numva byanshimisha”.
Yakomeje agira ati” haciyeho imyaka 10 leta idashyira mu bikorwa byo kwica abantu bahamwe n’ibyaha, ubu ibikorwa by’ubwicanyi bimaze kuba indengakamere.”
Mu bindi Ramadhani Mauridi, yavuze ko leta yari ikwiriye kureba abantu bafite umutima ukomeye nkawe hanyuma bagashyira mu bikorwa icyo gihano cyo kwica abantu bahamwe n’ibyaha ndenga kamere”.
Asoza iryo jambo, yibukije ko bidakwiriye kubona umuntu wishe undi ajya kwicara muri Gereza nyamara yarishye abantu, kuko iyo aza kumenya ko habaho kubaha ikiremwa muntu ntabwo aba yarishe mu genzi we kandi akamwica