Umugabo yaroze umugore we bari bafitanye abana 6 kubera inshoreke ye
Umugabo wari umuganga w’amenyo yatawe muri yombi azira kwica umugore we akoresheje uburozi kugira ngo atangire ubuzima bushya n’umukunzi we(inshoreke)
Umuganga w’amenyo muri Colorado, muri Amerika yatawe muri yombi nyuma yo kwica umugore we bari bafitanye abana , akamwica amuroze.
Ku cyumweru, tariki ya 19 Werurwe, James Toliver Craig, ufite imyaka 45, yatawe muri yombi azira icyaha cyo kwica umugore we Angela Craig w’imyaka 43.
Ku ya 6 Werurwe, Angela, wari ufitanye abana 6 n’uyu mugabo nibwo yanywe kwa muganga igitaraganya afite uburibwe bwo munda bukabije ,aruka, ndetse yacitse n’intege, nibwo haje kuvumburwa ko yahawe uburozi bukomeye ndetse bikekwa ko yabuhawe n’uyu mugabo we.
Kuri ubu uyu mugabo yatawe muri yombi mu gihe ategerejwe gukatirwa n’inkiko kubwicyaha yakoze cyo kwica umugore we akamwica yabigambiriye.