Umugabo wo muri Afurika yepfo uzwi ku izina rya Themba Tom Ntuli yirase ku bandi bagabo avuga uburyo yashatse umugore w’ikibasumba.
Uyu mugabo yagiye ku mbuga nkoranyambaga kwishimira mugenzi we ko buri gihe amutera inkunga y’amafaranga, asobanura ko ari umufasha we mwiza.
Nk’uko uyu mugabo abivuga, umugore we amufasha muri byose ndetse ngo niyo basohokanye umugore agira uruhare mu kwishura ibyo bombi bararya.
Themba yatangaje yishimye ko ari umugore umukunda kandi amushimira.
Mu nyandiko yanditse ku rubuga rwe rwa Facebook, umugabo wishimye yasangije abamukurikira ibihe byiza agirana n’umufasha we ndetse aratira abandi bagabo ko umugore we amutera inkunga mu buryo bwose.