in

Umugabo yapfuye ubwo yateraga akabariro n’umugore bakundanaga.

Ku wa gatandatu nyuma ya saa sita, nibwo umusaza w’imyaka 60 yapfuye ubwo yasambanaga n’incuti ye mu Ntara ya Mombasa muri Kenya.

Muri raporo y’abapolisi bashyikirijwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Changamwe, uyu mucuruzi utuye Mtwapa yatangiye kugira ububabare bwo mu gatuza igihe yari muri icyo gikorwa gusa ngo mu kanya gato ahita ashiramo umwuka.

Raporo yagaragajwe na Mediamax Digital yagize iti: “Yahise ajyanwa mu bitaro bya Bomu i Changamwe, bavuga ko yapfuye akihagera.”

Umugore wasambanaga n’uyu mugabo yavuze ko uyu mucuruzi bari bamaze umwaka bakundana ndetse ngo yakundaga kumusura bakagirana ibihe byiza ariko ngo yahitaga ajya ahitwa Mtwapa.

Uyu mugore yagize ati “Inshuti yanjye yaje kunsura ahagana saa munani.Yahise yerekeza mu bwogero agiye kwitaba telefoni hanyuma ahita ansaba ko tujya kuryama.Hashize akanya,yataye ubwenge turi mu gutera akabariro.”

Kuri ubu polisi yo muri kiriya gihugu ikomeje gukora iperereza ngo hamenyekane ikishe uyu musaza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamideli uri mu bakomeye mu Rwanda yahawe imodoka y’umuturika n’umugabo we

Uwatewe inda afite imyaka 17 ahangayikishijwe n’umwana we uhora umubaza kumwereka papa we kandi yaramwihakanye