in

Umugabo yamennye umutwe w’umugabo warikumwe n’umugore we muri Hotel maze umugore nawe akubita icupa umugore wari urangiye umugabo we aho ari

Umugabo yabuze gitangira ku mugabo wateretaga umugore we muri Hotel abasanganye yifashisha icupa ry’inzoga ryari hafi aho amumena umutwe.
Amakuru avuga ko uyu mugabo yari amaze iminsi abizi ko umugore we afite umugabo baryamana bakamuca inyuma, nyuma yaje gutangira kubikurikirana kugeza ubwo ku mugoroba uyu mugabo yakurikiye umugore we amusanga muri Hotel arikumwe n’umugabo byavugwaga ko bamaze iminsi baryamana.

Nyuma yo kubasangana umugore yashatse guha ubusobanuro gusa biba iby’ubusa kuko umugabo yari yariye karungu, uyu mugabo ngo yahise asunikira hirya umugore we afata icupa ry’inzoga ryari hafi arikubita uyu mugabo kumutwe arangirika cyane.

Icyakora uyu mugabo nawe wari wazanywe n’inshuti y’umugore we ari nawe wamurangiye aho umugore we ari nundi mugabo ,umugore amaze kubona ibibaye kuri uwo mugabo nawe yahise afata icupa arikubita wa mugore warikumwe n’umugabo we akaba n’isnhuti ye ya hasi ,gusa akavuga ko nawe asanzwe abizi ko we n’uwo mugore w’inshuti ye bamuca inyuma.

Ni inkuru yasakaye mu bitangazamakuru binyuranye byo muri Nigeria aho iki gikorwa cyabereye ,bivugwa ko ariyo irikugarukwaho murio icyo gihugu.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo w’umushinwa yishe ateye icyuma umukobwa bakundanaga gusa icyo yamuhoye kibabaza benshi

Tanzania yanyagiye u Buhinde mu gikombe cy’isi cy’abana baba ku muhanda