in

Umugabo yakubiswe iz’akabwana n’umugore we nyuma yo kwanga kumufurira utwenda twe tw’imbere

Umugabo wo muri Ghana yakubiswe n’umugore we bikomeye nyuma yo kwanga kumva ikifuzo cye ngo amufurire utwenda twe tw’imbere ndete n’utwa nyirabukwe,maze aramukubita karahava.

Amakuru avuga ko urugo rwabo rwabyukiyemo amahoro ,umugabo n’umugore biyemeza gukora amasuku ,umugabo ahitamo gufasha umugore we gufura ,mu gihe umugore ari mu bindi birebana n’amasuku y’urugo.Gusa umugabo ubwo yarimo afura yaje kujya aca ku ruhande utwenda tw’imbere tw’umugore we ,ndetse n’utwa nyirabukwe , umugore mukubibona biramurakaza abwira umugabo ko agomba kudufura uko byagenda kose .

Umugabo yaje kubyanga ngo abaza umugore we uburyo atinyuka kumufurisha utwenda tw’imbere tw’abagore turimo umwanda ku cyumweru ,ibyaje kurakaza umugore we ahita amusimbukana atangira kumuhondagura ariko abaturanyi barahagoboka barabakiza.

Uwatanze amakuru yavuze ko uyu mugabo byaje kurangira afuze utwenda tw’imbere tw’umugore we ,ariko avuga ko umugore we yamusuzuguje abapangayi bagenzi babo ,bityo ko bagomba guhita batandukana bitarenze uku kwezi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Niba uri umuntu w’igitsinagore ukaba ugira impumuro mbi mu myanya y’ibanga yawe,dore impamvu

Igikombe cy’isi: Portugal inize Uruguay biyiha amahirwe yo gukomeza