in

Umugabo yakubise ijisho amabuno y’umunyamakuru ni uko maze aragenda arayakanda atitaye ku kuba uyu munyamakuru yari ari imbonankubone kuri Televisiyo

Umugabo yakubise ijisho amabuno y’umunyamakuru ni uko maze aragenda arayakanda atitaye ku kuba uyu munyamakuru yari ari imbonankubone kuri Televisiyo.

Polisi yataye muri yombi umugabo ukekwaho guhohotera bishingiye ku gitsina, nyuma yo kugaragara akorakora ku kibuno umunyamakurukazi wa TV, ubwo yatangaga amakuru imbonankubone yo mu mihanda ya Madrid.

Uyu mugabo yakoze ku kibuno madamu Isa Balado, umunyamakurukazi w’ikiganiro cyitwa “En boca de todos” gica kuri TV yitwa Cuatro Channel yo muri Esipanye, ubwo yatangaga amakuru ku bujura bwabaye ku wa kabiri.

Uyu mugabo yagaragaye amwegera hanyuma amukorakora ku kibuno ubwo yarimo avugana na mugenzi we witwa Nacho Abad wari muri studio.

Balado yagerageje gukomeza akazi kuri Camera, ariko Abad amubaza niba uyu mugabo yamukoze ku kibuno.

Balado amaze kuvuga ko yabikoze, Abad yamusabye gushyira “uyu mugabo w’igicucu” kuri Camera.

Camera noneho yahise ikurura kugira ngo yerekane Balado n’umugabo.

Uyu mugabo yongeye kwiyegereza Balado agerageza kumuvugisha mbere y’uko ahagarika ikiganiro.

Uyu mugabo yaje gutabwa muri yombi maze abapolisi bo mu gihugu cya Espagne bashyira amashusho kuri X, bamwambitse amapingu.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Uwo General uretse no kuba Perezida wa SC Kiyovu Sports nta n’ikipe y’akagari yatunga” KNC yashimye ahababaza kuri Perezida wa Kiyovu Sports wiyise General utagira ingabo

RIP André Buhigiro: Hamenyekanye icyateye urupfu rwa André Buhigiro umwe mu bagabo 3 bagufi bamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga