in

NdabikunzeNdabikunze NdababayeNdababaye NDASETSENDASETSE

Umugabo yakoze agashya amara imyaka 62 atavugisha umugore we||dore ibyamubayeho nyuma.

Parents-havent-spoken-for-20-years2.jpg

Umugabo yatunguye benshi nyuma y’aho batahuye ko yiyoberanyije mu myaka 62 akigira nk’ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga agamije kwirinda kuvugana n’umugore we.

Uyu mugabo uzwi ku mazina ya Barry Dawson kuri ubu ufite imyaka 82 akomoka muri leta ya Connectcut muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yashakanye n’umugore witwa Dorothy ufite imyaka 80 kuri ubu. Hashize imyaka 62 atarumva ijambo rye na rimwe.

Amakuru avuga ko hashize igihe gito umugore amenye ko uko umugabo we yagaragaraga ari ibyo yigize. Ngo yabitahuye binyuze muri video yatambutse kuri Youtube, agira amatsiko ayikurikira ashaka kureba uko umugabo we abyina yishimye mu kabari.

Ati “Iyo yabaga ari mu rugo […] buri gihe yigiraga nk’utavuga. Ubwo nabonaga iyo video nibwo namubonye aririmba muri karaoke mu kabari. Nyamara icyo gihe yagombaga kuba ari mu nama y’umuryango w’abagiraneza. Ni bwo byose nabimenye.”

Imyitwarire y’uyu mugabo yatumye umugore we ahita asaba ko batandukana byemewe n’amategeko.

Mu rukiko, umwunganizi wa Barry Dawson, yavuze ko umukiliya we yahisemo kwitwara gutyo kubera ko umugore we yari ‘gica’ kandi ko atifuzaga ko umubano wabo uhungabana.

Ngo ntibyari gushoboka ko bamarana n’imyaka ibiri iyo adahimba amayeri yo kwirinda kuvugana na we.

Umwunganizi we yaramushyigikiye avuga ko ibyo yakoze bifite ishingiro.
Bamwe mu bo mu muryango w’uyu mugabo ngo na bo bari bamuzi nk’umuntu ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Uyu muryango ufite abana batandatu ukirera n’abuzukuru 13, bose bari bazi ko se atavuga.

Yajyanwe mu nkiko n’umugore we amushinja kumukoreza umutwaro wo kugirango abana n’ufite ubumuga kandi yaribeshye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

IFOTO Y’UMUNSI: Yannick Mukunzi n’umuhungu we

Mu Magambo Meza y’Urukundo, Ally Soudi Yifurije Isabukuru Nziza Umugore We (Video)