in

Umugabo yakoze agashya aho bamusezeranyaga mu rusengero yikinira urusimbi

Nkuko abantu benshi babizi, ubukwe ni kimwe mu birori bigira agaciro gakomeye, ndetse biba byitezwe na benshi, bikaba akarusho rero iyo uri umugeni cyangwa umukwe.

Gusa hari n’ikindi kintu bita kubatwa, iyo hari ikintu cyakubase gituma udaha agaciro ibintu bigafite, ahubwo ugatumbera gusa icyo cyakubase .

Niko byagendekeye uyu mugabo(Umukwe), wari uri mu rusengero bari kumusezeranya imbere y’Imana we n’umugore we, ubundi agahugira muri telefoni ye akina imikino y’amahirwe [Betting].

Muri Video yagiye hanze yabonywe akanda ahanditse betting, mu gihe atari yitaye na gato ku mafaranga menshi yatanze ategura ubukwe bwe.

Uyu mugabo wabaswe n’urusimbi, mu gihe yari ategerejwe ko hakurikiraho indi gahunda mu rusengero, yikuriyem telefoni arabetinga kugirango wenda arebe ko amahirwe yamusekera.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

(Amafoto) Burya ntaho Imana itagukura mama Diamond amafaranga akomeje kumuryohera

Umufana wa Apr Fc yifatiye ku gahanga itangazamakuru rya siporo ndetse anasabira ikipe ye agashimwe