in

(Amafoto) Burya ntaho Imana itagukura mama Diamond amafaranga akomeje kumuryohera

Mu bahanzi bakomeye muri Afurika y’iburasizuba ndetse no muri Afurika yose muri rusange, ntabwo wavuga abahanzi bagezweho kandi bakunzwe cyane ngo wiyibagize Diamond.

Uyu ni umuhanzi ukomeye mu gihigu cya Tanzania, ufite inzu itunganya umuziki ya Wasafi ndetse n’ibindi bikorwa byinshi bigiye bitandukanye.

Umubyeyi we nk’umuntu nawe kandi wamureze akamufasha gukora umuziki, yamuhembye kumwitaho ubuzima bwe bwose, dore ko inyambarire ye ndetse n’imodoka agendamo bitangwa n’umuhungu we.

Mbere y’uko Diamond atangira umuziki, bose bari abaken, papa wa Diamond yarabataye, Diamond yatangajeko akenshi baburaraga ndetse no kubona imyambaro bikaba ari ikibazo gikomeye.

Uyu muhanzi yatangaje ko, ajya gutangira gusogora indirimbo, yakoresheje amafaranaga yagurishije umukufi wa mama we kubwo kumwitangira.

Ariko ubungubu umubyeyi we akunze kwita Mama Dangote, afite ubushobozi bwo kumugurira imikufi, amamodoka, ndetse n’ibindi by’agaciro bitagereranywa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kangura umukunzi wawe umubwira aya magambo aryoshye maze wirebere

Umugabo yakoze agashya aho bamusezeranyaga mu rusengero yikinira urusimbi