in

Umufana wa Apr Fc yifatiye ku gahanga itangazamakuru rya siporo ndetse anasabira ikipe ye agashimwe

Umufana wa Apr Fc yifatiye ku gahanga itangazamakuru rya Siporo mu Rwanda avuga ko risenya ruhago nyarwanda aho kuyubaka nkuko byakabaye biri.

Mu nyandiko ndende yanyujijwe ku rubuga rwa Apr Fc (website) uyu mufana asobanura impamvu itangazamakuru risenye umupira w’amaguru mu Rwanda.

Mu bitekerezo bye yavuze ko hari abanyamakuru basebya amakipe atabamenyera akaryo ka buri munsi.

Akomeza avuga ko kandi abanyamakuru ba siporo bigize abakomisiyoneli b’abakinnyi aho bakwirakwiza ibihuha kugira ngo uwo mukinnyi abone ikipe.

Uyu mufana yagarutse ku banyamakuru bakora uyu mwuga batarawize ndetse avuga ko ngo bigize abantu batanga amakuru yo mu nda y’isi.

Uyu mufana yasabiye Apr Fc igihembo gitangwa na Ferwafa kubera yazamuye impano z’abakinnyi b’abanyarwanda, ndetse avuga ko n’umunyamakuru w’indashyikirwa yajya ahabwa agashimwe.

 

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo yakoze agashya aho bamusezeranyaga mu rusengero yikinira urusimbi

Abakobwa bahawe certificate zuko bakiri amasugi nyuma yo kubagenzura