Umugabo yajyanye umugore we i Burayi kugirango yemeze abandi bagabo ko afite umugore mwiza bagezeyo umugore amubwira ko umubano wabo urangiye bakiri ku kibuga k’indege, none abayobozi bakoreye uyu mugabo ibya mfurambi
Umugabo ukomoka muri Nigeria ari kurira ayo kwarika nyuma yo kugeza umugore we i Burayi akamusezeraho bakiri ku kibuga k’indege.
Ubusanzwe uyu mugabo yabaga i Burayi ariko umugore yaramusize muri Nigeria, uyu mugore yabonye buruse yo kujya kwiga ariko abura uburyo ajyayo.
Umugabo nawe yahoraga aratira bagenzi be ko afite umugore mwiza, ndetse ko ari kwitegura kumuzana aho i Burayi kugirango abe ariho yiga. Yanababwiraga ko azabemeza akamubereka.
Umugabo yagurishije utwe twose yari afite muri Nigeria ajya kuzana umugore we i Burayi, bakigera ku kibuga k’indege, umugore yafashe ibyangombwa byose n’amafaranga ndetse n’abana babiri babyaranye, ahita amubwira ko umubano wabo urangiye aho.
Umugabo ntazi ngo umugore yajyanywe n’iki!. Ikibabaje ni uko ubuyobozi bwamaze kubwira uyu mugabo ko atagomba kugeza muri 2024 akiri muri icyo gihugu kuko nta byangombwa afite ndetse n’igihe yagombaga kumarayo cyararangiye. Si ibyo gusa kuko n’amafaranga yaramushiranye.