in

Umugabo yaje ayitwaye mu ntoki umugore ayireba nk’icyo imbwa ihaze: Umugore y’imye umugabo we mu ijoro ryabo ry’ubukwe bituma umusore agira umujinya w’umuranduranzuzi wamukoresheje ibyo benshi batari biteze

Umugabo yaje ayitwaye mu ntoki: Umugore y’imye umugabo we mu ijoro ryabo ry’ubukwe bituma umusore agira umujinya w’umuranduranzuzi wamukoresheje ibyo benshi batari biteze

Mu busanzwe mu ijoro ry’ubukwe aba ari igihe kiza ku bageni ku gira ngo bamarane ipfa mu bijyanye no kunoza amabanga y’urugo.

Gusa umugeni we yitwajije ko ananiwe yima umugabo we wari uyitwaye mu ntoki ibyateye uyu mugabo kuzinduka yaka gatanya kubera uburakari yatewe n’uyu mugore we.

Uyu mugabo ubwo yakaga gatanya abantu benshi bamuhaye urwamenyo,ubwo bamenyaga impamvu nyamukuru itumye afata icyemezo cyo kureka umugore batamaranye n’icyumweru nk’uko Odity Central ibitangaza.

Uyu mugore yanyujije ubutumwa bwe bw’agahinda kuri radio yo muri Austraria avuga uburyo umugabo yamwanze bitunguranye,mu byumweru bibiri bagahita batandukana.

Uyu mugore yarize cyane yicuza impamvu yimye umugabo we ibyo ashaka kugeza aho amutaye kandi we yaramukundaga,bitera agahinda benshi mu bari bamuteze amatwi.

Benshi mu bagize amatsiko bamubajije icyaba cyaratumye yimaga umugabo we ijoro ryose hanyuma uyu mugore avuga ko mu ijoro ry’ubukwe yumvaga ananiwe akamuhakanira ariko we ntamwumve.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umwana na Nyina: Alyn Sano yagaragaye ari kumwe na Mama we bizihiwe bidasanzwe (Ifoto)

Mu mufatire iry’iburyo: Ubuzima bwa Jose Chameleone buri habi Imama yonyine niyo ya buzahura