Uyu mugabo wo muri Afurika y’epfo,yahuye n’uruva gusenya ubwo yafatwaga ku ngufu n’abagore babiri barwaye SIDA.Uyu mugabo ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru daily sun, yasobanuye neza ukuntu abo bagore bamufashe kungufu muburyo bubabaje.
Uyu mugabo yagize ati: “abagore babiri barwaye Sida bamfashe kungufu bantunze imbunda, aba baraje banjyana mu bihuru, umwe muribo yahise yiyambura imyenda maze undi antegeka ibyo ngomba gukora. Uyu wari umfatiyeho imbunda yantegetse ko ngomba kwinjiza igitsina cyange mucyuwo mugore wari wiyambuye imyenda, kandi ko nintabikora bahita bandasa”
Yakomeje agira ati: “nyuma yuko bari bamaze kunsambanya kugahato umwe muribo yahise ambwira ko yanduye agakoko gatera sida”
Uyu mugabo w’imyaka 37 wasaga nuwahungabanye ngo yahise yihutishwa ajyanwa kwa muganga ndetse bamuha imiti ishobora kumufasha kutandura sida.
Uyu mugabo kandi yasobanuye ukuntu abo bagore umwe yabaga ari kumufata kungufu maze undi akaba amuhagaze hejuru nimbunda areba ko ari gukora akazi neza. Umugore wuwo mugabo ngo yizeye ko abo bagore bamufatiye umugabo bazagezwa mubutabera kandi ko ngo yiteguye gukora byose agashyigikira umugabo we.
Uyu mugabo ngo ajya gufatwa ku ngufu yari arimo kwigendera kumuhanda maze muburyo atatekerezaga abo bagore babiri bahita bamutegeka guta umuhanda akajya mubihuru byari aho bamutunze imbunda, ari nabwo bahitaga bamwereka icyo akora ku gahato. Kugeza ubu police ikaba ikiri gushakisha abo bagore babir