Uyu mugabo wiyambuye ubuzima yitwa Peter Mlauzi akaba afite imyaka 30 y’amavuko. Akomoka mu gace ka Chakaipa mu gihugu cya Zimbambwe. Peter Mlauzi akaba yaje kumenya inkuru y’incamugongo ko umugore we amuca inyuma ubwo yari ari kwa Nyirabukwe aho yari yaje mu birori.
Peter Mlauzi wari wasuye umuryango w’umugore baje mu byishimo by’ibirori bihuza imiryango yabo gusa byarangiye ahisemo kwiyahura amaze kumenya ko umugore we witwa Blessing Manakore amaze iminsi aryamana n’undi mugabo utari we.
Akimara kumva iyi nkuru Peter Mlauzi yananiwe kwihangana kuko yumvaga ahemukiwe cyane n’umugore we yakundaga cyane. Peter Mlauzi w’imyaka 30 yahise yimanika mu mugozi ari kwa Nyirabukwe maze abaje gutabara basanga yashizemo umwuka.
Ubwo yakoraga iki gikorwa yasize umuryango w’umugore we mu nzu maze yiherera hanze yimanika mu mugozi ari nawo wahise umwica. Umuyobozi mukuru w’ako gace witwa Chief Gwesela yemeje aya makuru ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru B-Metro gikorera muri Zimbabwe.
Chief Gwesela akaba yatangaje ko Peter Mlauzi yiyahuye nyuma yo kutabasha kwihanganira ko umugore we Blessing Manakore yamucaga inyuma. Uyu muyobozi akaba yanavuze ko mu gace kabo baziririza umuco mubi wo gucana inyuma ndetse umugabo bibayeho afatwa nk’ikigwari ari nayo mpamvu Peter Mlauzi yiyahuye yanga kuzaseba mu gace kabo.
Peter Mlauzi akaba azashyingurwa nyuma y’icyumweru bamaze kumukorera umugenzo wo gusabira roho ye nk’uko Chief Gwesela yabitangaje ko agace ka Chakaipa Peter yabagamo kifuje kubanza kumusezera mu cyubahiro dore ko ubusanzwe yari umugabo w’icyitegererezo.